Shampiyona ya Primus National League irakomeza muri iyi weekend

Police FC ishaka igikombe igiye guhatana na AS Kigali irwanira kudasubira mu cyiciri cya kabiri.

Police FC ikomeje gushaka igikombe cya shampiyona, irakina na AS Kigali ikomeje gushakisha uko yaguma mu cyiciro cya kabiri. Ni umukino uhuza aya makipe yombi kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona isozwe, Police iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona irimo gushaka igikombe cyayo cya mbere mu mateka yayo, aho irusha Mukura iyikurikiye amanota atandatu.

Ku ruhande rwa AS Kigali, iyi kipe iterwa inkunga n’umugi wa Kigali, iri ku mwanya wa 11, iramutse itsinzwe yakongera ikajya mu makipe abiri ya nyuma afite ibyago byo gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Hagendewe ku buryo amakipe ahagaze muri shampiyona ndetse n’uko ayo makipe yombi aheruka kwitwara , Police niyo ihabwa amahirwe yo gutsinda uwo mukino.

Imikino aya makipe yombi haruka gukina, Police FC yarayitsinze. Yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa, iheruka kunyagira La Jeunesse ibitego 3 ku busa, mu gihe AS Kigali yo yayitsinzwe n’Amagaju ibitego 2 kuri 1, inaheruka gutsindwa na Kiyovu igitego kimwe ku busa.

Indi mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona izakinwa kuri iki cyumweru. Rayon Sport izakina na Nyanza kuri Stade Amahoro i Remera, La Jeunesse izakira Etincelles ku Mumena. Kuri Stade Umuganda Marine izakina n’Amagaju naho Isonga FC yakire Espoir ku Kicukiro.

Kuri uyu munsi wa 20 Kiyovu Sport izaba yaruhutse, naho umukino wagombaga guhuza APR FC na Mukura warasubitswe kuko APR irimo gutegura umukino uzayihuza na Etoile Sportive du Sahel ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata, mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka