Ikipe y’u Rwanda yasezerewe muri CECAFA itsinzwe na Tanzania ibitego 2-0 muri ¼ cy’irangiza.
Ku wa gatandatu tariki 08/12/2012, Isonga izakina na Rayon Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Etincelles ikine na Mukura Victory Sport kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho Espoir FC yakire La Jeunesse i Rusizi.
Shampiyona izakomeza ku cyumweru, AS Muhanga izakina na Police FC ku Kicukiro, Musanze FC ikine na Marine FC i Musanze, naho Amagaju akine na AS Kigali i Nyamagabe.
Umukino uzaba ukomeye cyane kuri uwo munsi wa ka cyenda wa shampiyona ni uzahuza Kiyovu Sport na APR FC, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Kugeza ubu Kiyovu Sport ni yo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 18, AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17, Police FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 15, La Jeunesse iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 nayo, naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 13, gusa iracyafite umukino w’ikirarane.
Marine FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota atanu, naho umuturanyi wayo Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kukiyaharaniyekugeramuri1/4ntiyifuze kugera kumukinowanyuma? niyikubit’agashyi kuko na Di mateo yarasezerewe ntanicyo yarabayemuri chelsea.