Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’aho shampiyona y’uyu mwaka yakinwe n’amakipe 13 kubera ko hiyongereyemo Isonga FC, yajemo Shampiyona yaramaze gutangira.
Ibyo ngo byatumye gutegura ingengabihe ndetse no gupanga imikino bitera imbogamizi, nk’uko Michel Gasingwa, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yabitangaje.
Ati: “Gukina shampiyona igizwe n’amakipe y’igiharwe (13) byakunze kugorana kuko byabaga ngombwa ko buri gihe uko shampiyona yakinwe hagira ikipe iruhuka.
Ibyo byateye imbogamizi nyinshi kuri twe bituma dufata icyemezo cy’uko amakipe azaba 14, kugira ngo buri kipe ijye ibona iyo bakina”.
Kugira ngo amakipe abe 14 nk’uko byifuzwa na FERWAFA, biteganyijwe ko ikipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri ari imwe mu gihe ubusanzwe zabaga ari ebyiri. Ibyo bigatuma hasigara amakipe 12 aziyongeraho AS Muhanga na Musanze FC zazamutse mu cyiciro cya mbere.
Espoir FC ariyo yonyine izamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko n’ubwo isigaje gukina umukino mu cyiciro cya mbere biragaragara ko idashobora kuva ku mwanya wa nyuma.
Kuba amakipe azaba 14 umwaka utaha, Nyanza FC izabyungukiramo igume mu cyiciro cya mbere, mu amanota yayo agaragaza ko ari yo yari kuzamanukana na Espoir FC mu cyiciro cya kabiri.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikipe izatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka, gusa amahirwe ari hagati ya Police FC na APR FC.
Theoneste Nisingziwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|