Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2025/2026 izatangira muri Nzeri 2025

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko iya 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025.

Iyi ngengabihe igaragaza ko iyi Shampiyona izatangira ari ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, aho umunsi wa mbere uzakinwa kugeza ku Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025.

Muri iyi ngengabihe kandi bigaragara ko imikino ibanza izasozwa tariki 11 Mutarama 2026, iyo kwishyura izatangira tariki 23 Mutarama 2025 mu gihe biteganyijwe ko shampiyona izasozwa tariki 24 Gicurasi 2025.

Iyi ngengabihe itangajwe nyuma yuko muri Kamena 2025, hari hatangajwe iy’umwaka w’imikino 2025-2026 yateganyaga ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yari gutangira tariki 15 Kanama 2025.

Nubwo hatangajwe amatariki ariko kugeza ubu ntabwo hari hatangazwa gahunda y’uko amakipe 16 akina shampiyona azakina hagati yayo.

Amatariki imikino yose ya shampiyona 2025-2026 izakinirwaho
Amatariki imikino yose ya shampiyona 2025-2026 izakinirwaho

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka