Nyuma y’iminsi hibazwa niba shampiyona y’icyiciro cya kabiri izasubukurwa cyangwa hazafatwa umwanzuro w’uko ikipe ya Sunrise na Muhanga ziguma mu cyiciro cya mbere, ubu byemejwe ko icyiciro cya kabiri kigomba kigomba gukinwa.

Ni nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo mu mabwiriza mashya iheruka gutanga yavugaga ko shampiyona z’ababigize umwuga zemerewe gusubukurwa, Ferwafa nayo yaje gutangaza ko yaahwe uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo na shampiyona z’abagore (icyiciro cya mbere n’icya kabiri).
Babinyujije ku rubuga rwa Twitter Ferwafa yatangaje iti “MINISPORTS yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021).”
“Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Etoile de l,Est oyeeee