Shampiyona y’icyiciro cya kabiri na Shampiyona z’abagore zemerewe gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yahaye Ferwafa uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagaho ndetse na shampiyona z’abagore

Nyuma y’iminsi hibazwa niba shampiyona y’icyiciro cya kabiri izasubukurwa cyangwa hazafatwa umwanzuro w’uko ikipe ya Sunrise na Muhanga ziguma mu cyiciro cya mbere, ubu byemejwe ko icyiciro cya kabiri kigomba kigomba gukinwa.

Umwaka ushize hitabajwe imikino ya Play-offs ngo haboneke amakipe ava mu cyiciro cya kabiri
Umwaka ushize hitabajwe imikino ya Play-offs ngo haboneke amakipe ava mu cyiciro cya kabiri

Ni nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo mu mabwiriza mashya iheruka gutanga yavugaga ko shampiyona z’ababigize umwuga zemerewe gusubukurwa, Ferwafa nayo yaje gutangaza ko yaahwe uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo na shampiyona z’abagore (icyiciro cya mbere n’icya kabiri).

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter Ferwafa yatangaje iti “MINISPORTS yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021).”

“Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

Shampiyona y'abagore nayo yemerewe gusubukurwa
Shampiyona y’abagore nayo yemerewe gusubukurwa

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Etoile de l,Est oyeeee

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka