Shampiyona y’abagore: AS Kigali yatangiye neza itsinda ESIR
AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu mwaka ushize, yatangiye iy’uyu mwaka yitwara neza ikaba yatsinze ESIR ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2013.
AS Kigali yari isanzwe imenyereweho gutsinda amakipe ibitego byinshi, yagowe cyane no gutsinda ESIR.
Umutoza wa AS Kigali, Grace Nyinawumuntu, avuga ko ESIR ari imwe mu makipe yabagoye umwaka ushize, kuba batangiye bayitsinda ngo bikaba byabongereye imbaraga zo guharanira igikombe.
Nyinawumuntu ati, “ Twebwe buri gihe dutangira shampiyona dushaka kwegukana igikombe, ntabwo tujya dushaka umwanya wa kabiri. Gutsinda ESIR nk’imwe mu makipe atugora, bitweretse ko imbaraga tuzifite kandi tuzahanganira igikombe n’andi makipe akifuza”.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere wa shampiyona y’abagore, Rambura yatsindiwe mu rugo na Les Lionnes ibitego 3-1, naho Bugesera inganyiriza mu rugo n’Inyemera ubusa ku busa.
Imirasire yatsinze Kamonyi igitego 1-0, Urumuri itsindirwa mu rugo na The Winners ibitego 3-0, naho APR WFC yo ntabwo yakinnye, kuko haba hagomba kugira ikipe iruhuka kuko amakipe yose hamwe yitabiriye shampiyon ari 11.
Kuva mu mwaka w’imikino wa 2008/2009, AS Kigali ni yo yihariye ibikombe byose bya shampiyona y’abagore ikaba imaze kwegukana ibikombe bine.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|