Serumogo Ally wazomerewe n’Aba-Rayons banyagirwa na Al Hilal SC yatandukanye na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na kapiteni wayo Serumogo Ally nyuma y’uko asabiwe n’abafana gusimbuzwa mu mukino iyi kipe yanyagiwemo na Al Hilal SC kuri uyu wa Gatandatu, yasimbuzwa bakamuvugiriza induru.

Ibi Rayon Sports yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yamushimiye ku myaka ibiri n’igice bari bamaranye.

Ati "Nyuma y’imyaka ibiri n’igice turashimira Ally Serumogo. Turamushimira ku bwitange bwe tunamwifuriza intsinzi mu rugendo rwe ruri imbere."

Ubwo uyu mukino shampiyona wari ugeze mu gice cya kabiri, Abafana ba Rayon Sports bumvikanye basaba ko Serumogo Ally asimbuzwa, bikorwa nyuma y’iminota micye asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel Kabange . Serumogo Ally usanzwe asengera mu idini ya Islam mbere yo kuva mu kibuga yabanje kunama arasenga ubwo yari ageze ku murongo w’ikibuga.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo Serumogo asengera mu idini ya Islam, ngo mbere yo kuva mu kibuga yabanje gusenga🤣🤣🤣, uyu mwanditsi si umunyamwuga habe na gato, gukina umupira bihurira hehe no kuba umuslam cg gusenga😳, abaslam bagira amasengesho atanu ku munsi, Serumogo yasengeye isengesho rya kangahe muri icyo kibuga? ese ko ritinda buriya arbitre yarategereje ararisoza ra🤣🤣🤣... ndacyashaka kwibaza impamvu wahuje ibi bintu byuzuyemo ubuswa?

Kie yanditse ku itariki ya: 18-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka