Serumogo Ally na Shaban Hussein Tshabalala berekanywe na El Merriekh FC Bentiu

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC berekanywe n’ikipe ya El Merriekh FC Bentiu nk’abakinnyi bayo bashya.

Aba bakinnyi berekanywe nyuma y’uko Serumogo Ally atandukanye na Rayon Sports ku mugaragaro tariki 17 Mutarama 2026 nyuma y’imyaka ibiri n’igice ayikinira mu gihe Shaban Hussein Tshabalala we yaherukaga kugurishwa na Musanze FC tariki 11 Mutarama 2026 aho iyi kipe yamubonyemo miliyoni 11 Frw mu gihe we yahawe miliyoni 9 Frw.

Iyi kipe yatangaje ko Shaban Hussein Tshabalala yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu gihe Serumogo Ally yayisinye amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira, ibi byose bikaba byakoze aba bombi basoje gukora ikizamini cy’ubuzima.

Shaban Hussein Tshabalala ubwo yakorerwaga ikizimani cy'ubuzima
Shaban Hussein Tshabalala ubwo yakorerwaga ikizimani cy’ubuzima
Serumogo Ally akorerwa ikizamini cy'ubuzima
Serumogo Ally akorerwa ikizamini cy’ubuzima

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka