Serugaba wavunitse tariki 12/01/2013 ubwo Kiyovu Sports yakinaga an Musanze FC muri shampiyona, yadutangarije ko yamaze gukira neza, akaba azatangira imyitozo ku wa mbere tariki 29/04/2013.
Na mbere y’uko atangira imyitozo ari kumwe n’abandi bakinnyi bagenzi be, Serugaba avuga ko anakora imyitozo yoroheje ari mu rugo harimo nko gusimbuka umugozi.

Serugaba yari anamaze iminsi atakigendera ku mbago ndetse akaba aherutse kugaragara kuri Stade Amahoro i Remera, ubwo yafashaga abatoza ba Kiyovu Sports mu mukino bakinaga na Rayon Sports ikabatsinda ibitego 2-1.
Kuba yari amaze igihe kinini adakina, Serugaba avuga ko bizamusaba gukora cyane kugirango yongere agaruke ku rwego yari ariho mbere.
“Iyo umuntu yavunitse, bisaba gukora cyane kugirango yongere amere neza. Ubu rero biransaba imyitozo myinshi kandi nkashyiramo ingufu kugirango nsubire mu kibuga vuba, kandi ndizera ko nk’imikino itatu ya nyuma ya shampiyona nzayikina kuko nzaba meze neza”.

Serugaba uzarangiza amasezerano ye muri Kiyovu Sports mu mpera z’iyi shampiyona, avuga ko gukora cyane no gusubira ku rwego yari ariho mbere bizatuma aganira neza na Kiyovu ku bijyanye no kumwongerera amasezeranio cyangwa se akaba yanabona amakipe yandi amugura ku buryo bworoshye.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|