Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri PSG bageze mu Rwanda
Abakinnyi b’ibyamamare mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, aho baje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Abo bakinnyi bazanye n’imiryango yabo, biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo, harimo pariki y’Ibirunga ndetse n’Akagera.
Ku wa Kane tariki 28 Mata 202, nibwo hashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, Sergio Ramos atangaza ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri.
Yagize ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Sergio Ramos, icyo gihe yavuze kandi ko azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ‘Mudasumbwa’.
Julian Dlaxer, we yavuze ko yitegura gusura cyane Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa zisurwa cyane muri Afurika.
Ati “Ntabeshye sinjye uzarota ngezeyo. Ndashaka gusura Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.”

Muri 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain, bwagombaga kumara imyaka itatu.
Ni ubufatanye bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo kibereye ubukerarugendo.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
twe nkabanyarwanda dukunda igihungu twishimiye iki gikobwa mukomereze aho