
Amakuru Kigali Today yamenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni uko uyu mugabo watoje Etincelles FC amezi ane kuva muri Gashyanyare 2025, mu mwaka w’imikino 2024-2025, aratangiza imyitozo y’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Umuganda bitegura umwaka w’imikino 2025-2026, nyuma yo kwemezwa n’ubuyobozi.
Mu bihe bitandukanye Kigali Today yamenye ko ubwo ikipe ya Etincelles FC yashakishaga umutoza, yatekereje ku barimo Gatera Musa watozaga Rutsiro FC ariko utaremewe na bamwe bayobozi nawe bikarangira agiye muri AS Muhanga. Muri ibyo bihe Seninga Innocent nibwo yongeye gutanga impapuro asaba ko yakongera gutoza Etincelles FC, nawe ashyirwa mu bashobora guhabwa aka kazi byarangiye yegukanye.
Nyuma yo guhabwa akazi muri Gashyantare 2025, Seninga Innocent yafashije Etincelles FC gusoza shampiyona 2024-2025 iri ku mwanya wa 13 n’amanota 34.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|