Seninga Innocent yabisikanye na Lomami Marcel muri Etincelles FC nyuma y’iminsi 20 y’ikiraka
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi 20 atangije imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, izakomezwa na Lomami wamaze gusinya amasezerano nk’umutoza wungirije.

Iri tandukana Etincelles FC yaryemeje inyuze ku rubuga rwa Facebook aho yavuze ko yifuje ko Seninga Innocent ayibera umutoza ariko ntibyakunda.
Yagize iti" Seninga Innocent wari wifujwe na Etincelles FC ko ayibera umutoza muri uyu mwaka w’imikino, ntibyakunze kuko hari ibyo tutumvikanyeho, tumwifurije amahirwe aho yerekeje."
Kigali Today yamenye ko Seninga Innocent hari ibyo atagiye yumvikanaho na Komite Nyobozi ndetse n’Ubunyamabanga bwa Etincelles FC mu minsi yari amaze birimo kugura abakinnyi batamubwiye ndetse abo we ashaka ntibasinyishwe. Ibi kandi byiyongeraho kuba igihe yari amaze yari atari yasinya amasezerano, biri mu byatumye areka akazi dore ko atanagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri.
Gusa nubwo avuga ko atigeze ahabwa amasezerano, amakuru ava muri Etincelles FC, bo bavuga ko uyu mugabo yahawe amasezerano ariko akagenda acengacenga ubuyobozi yanga kuyasinya ibihuzwa no kuba yaba hari akandi kazi yabonye ahandi.
Araba asimbuwe na Lomami Marcel wamaze gusinya nk’umwungiriza
Nyuma yo gutandukana na Seninga Innocent, Kigali Today yamenye ko Etincelles FC yamaze gusinyisha amasezerano Lomami Marcel, aho yqsinye nk’umutoza wungirije ndetse nta gihindutse kuri uyu wa Gatatu akaba aratangira imyitozo nubwo ubwo twandikagaga iyi nkuru yari atari yagera Mujyi wa Rubavu.
Seninga Innocent wari watoje Etincelles FC hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2025 mu gice cya kabiri cya shamalpiyona 2024-2025, yari yongeye kugirwa ikizere ndetse tariki 15 Nyakanga 2025, atangiza imyitozo hitegurwa umwaka w’imikino 2025-2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|