
Seninga arabitangaza mu gihe yageze muri iyi kipe muri Nyakanga 2016 avuye muri Etincelles, akayitoza imikino ibanziriza Shampiyona yateguwe na As Kigali(As Kigali Pre-Season Tournament) yasojwe muri Nzeli ntiyitware neza ndetse ntigere no muri ½,ubu aravuga ko atari yabona ikipe ye neza bitandukanye n’ubu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today ubwo bari mu myitozo kuri uyu wa Gatatu yagize ati ”Ikipe mu myitozo tumeze neza n’ubwo tutitwaye neza mu mikino ya Pre-season ariko kubera nari mushya n’abakinnyi nabo ari bashya byasabaga kubanza kureba abakinnyi no kubashyiramo imitoreze yanjye (Philosophie) kandi ntibyari ibintu byo guhita bikunda, ni ibintu bisaba umwanya ni yo mpamvu ubu nkubwira ko ikipe yiteguye neza twiteguye kwitwara neza mu mikino itandukanye tuzatangiriraho bikanaduha uko tuzitwara no mu yindi ”



Seninga akomeza avuga ko ikipe ye yuzuye kuva mu izamu kugera ku bakinnyi bakina imbere ari nayo mpamvu ngo mu bakinnyi 30 azaba afite azajya avanamo 11 babanza yizeye ndetse n’abasimbura babo bameze neza.

Kapiteni w’iyi Kipe Twagizimana Fabrice bakunze kwita Ndikukazi nawe yemeranya n’umutoza ko abakinnyi bamaze kumwumva ku nama abagira agahamya ko biteguye kuzashimisha abafana.
Ati ”Ni byo koko tumeze neza nk’uko ubibona imyitozo tuyigeze kure kandi umutoza wacu twe nk’abakinnyi twamaze kumwiyumvamo ahubwo shampiyona iratinze ngo dushimishe abafana bacu n’abayobozi”
Ikipe ya Police yaguze abakinnyi barimo Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura, MuvandimweJean Marie wavuye muri Gicumbi, Milafa Nizeyimana, Habimana Hussein bombi bavuye muri Etincelles, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Sunrise na Mico Justin wavuye muri As Kigali.


N’ubwo yaguze aba ariko yanatakaje abakinnyi nk’umuzamu Mvuyekure Emery, Habyarimana Innocent ndetse na Imran Nshimiyimana berekeje muri APR.

Ikipe ya Police iri kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere iteganyijwe kuzatangira tariki ya 14 Ukwakira, Police ikazayitangira ikina na Rayon Sport kuri Stade Amahoro.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko umutoza aracyari mushya, abakinnyi bamwe baragiye kandi bari bakomeye gusa polisi fc yatangiye imyitozo kare birashoboka ko yazitwara neza muri championa itaha.
Pre-Season ni nziza ifasha gutegura gusa itandukanye na shampiyona cyane ntago byaba bitangaje amakipe yageze kure muri pre-season ahondaguwe muri shampiyona, Seninga ni umutoza mwiza kdi afaite byishi azageza ku ikipe ya Police FC ahubwo reka tumutege gasenyi niho tuzabona isura y’ikipe nyayo dore ko ari nayo azabanzirizaho.