Senegal yambuwe Igikombe cya Afurika 2025 igiye kujurira muri FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Senegal ryatangaje ko rirajuririra umwanzuro wafashwe n’Akanama ku Bujurire ka CAF wo kuyambura Igikombe cya Afurika 2025 cyigahabwa Maroc.

Ibi iri shyirahamwe ryabivuze risubiza ku myanzuro yasohotse mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026, ivuga ko Senegal itewe mpaga ku mukino wa nyuma yari yatsinzemo Maroc 1-0 inamburwa igikombe yatwaye aho yavuze ko igiye kujya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS) ikarenganurwa kuko ibyemezo byayifatiwe bitanyuze mu mucyo ahubwo bibogamiye kuri Maroc kuko batigeze banahabwa umwanya wo kumvwa nk’abaregwa.

Senagal ivuga ko mu ifatwa ry’umwanzuro wo kuyitera mpaga hahonyowe itegeko rya gatanu rya ruhago rivuga ko ibyemezo byafashwe n’umusifuzi mu mukino ari ntakuka, kandi ko abakinnyi ba Senegal bari bavuye mu kibuga, bakigarutsemo, penaliti bari banze igaterwa umukino nawo ugakomeza, kugeza iminota isanzwe irangiye hakanongerwaho 30 y’inyongera yarangiye batsinzwe umukino ukarangizwa n’umusifuzi bisanzwe.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Senegal kandi ryavuze ko rizakomeza gutanga amakuru kuri iki kibazo aho benshi batunguwe n’umwanzuro wo kuyambura igikombe hisunzwe ingingo ya 84 y’amategeko agenga Igikombe cya Afurika yuzuzanya n’iya 82 ivuga ko ikipe yikuye mu kibuga itabiherewe uburenganzira n’umusifuzi iterwa mpaga.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka