Senegal na Morocco zigeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika 2025

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Morocco zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc nyuma yo gusezerera Misiri na Nigeria muri 1/2.

Ibi Senegal yabigezeho binyuze mu mukino watangiye ku isaha ya saa moya z’ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2026, yitwayemo neza igatsinda Misiri igitego 1-0. Ni umukino igice cyawo cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko Sadio Mane ku munota wa 70 atsinda igitego cyiza ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahinda umunyezamu wa Misiri El Shenawy akanirwa gukuramo umupira.

Sadio Mane watsindiye Senegal
Sadio Mane watsindiye Senegal

Uyu mukino wakurikiwe n’undi nawo wari uryoheye ijisho wabere mu Mujyi wa Rabat, aho ikipe ya Maroc yakiriye iri rushanwa yari yakiriye ikipe ya Nigeria. Ni umukino wari uryoheye ijisho ku mpande zombi mu mikinire ku bawurebye kuko amakipe yombi yari yegeranye dore ko iminota 120 yakinwe yose yarangiye Maroc yihariye umupira ku ijanisha rya 48.9 % mu gihe Nigeria yari ku ijanisha rya 51.1%.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 buri kipe iteye ishoti rimwe rigana mu izamu, muri arindwi arindwi yakigaragayemo muri rusange yarimo atandatu ya Maroc na rimwe rya Nigeria. Igice cya kabiri cyagaragayemo amashoti atandatu muri rusange yarimo abiri ya Maroc yaganaga mu izamu, ariko iminota 90 yose isanzwe y’umukino irangira bikiri 0-0 hongerwaho iminota 30.

Iyi minota 30 ikinwa mu duce tubiri tugizwe n’iminota 15 Maroc yabonyemo amashoti atanu muri rusange arimo abiri yaganaga mu izamu mu gihe Nigeria yaherukaga rimwe ryo mu gice cya mbere ariko amakipe yombi akomeza kunganya 0-0 biba ngombwa ko hitabazwa za penaliti. Iyi mipira y’imipira y’imitekerekano yahiriye Maroc itsinda penaliti 4 kuri ebyiri za Nigeria.

Ku ruhande rwa Maroc, El Aynaoui, Ben Seghir, Achraf Hakimi na En-Nesyri binjije penaliti enye zayo iya Igamane ikurwamo n’umunyezamu Stanley Nwabari mu gihe Paul Onuachu na Dele-Bashiru batsinze iza Nigeria ariko izatewe na Samuel Chukwueze na Bruno Onyemaechi zigakurwamo n’umunyezamu Yacine Bono wagejeje Maroc ku mukino wa nyuma itsinze Nigeria kuri penaliti 4-2.

Morocco yasezereye Nigeria kuri penaliti 4-2
Morocco yasezereye Nigeria kuri penaliti 4-2

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryatangiye tariki 21 Ukuboza 2025 uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, saa tatu z’ijoro hagati ya Senegal na Maroc mu gihe ku wa Gatandatu tariki 17 Mutara 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Nigeria na Misiri zizakinira umwanya wa gatatu.

Sadio Mane yabaye umukinnyi mwiza w'umukino
Sadio Mane yabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Sadio Mane yasezereye Mohamed Salah
Sadio Mane yasezereye Mohamed Salah

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka