Uwo muhanzi wigeze gutangaza ko akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyihimbira yarimo amagambo avuga ko Rayon Sports yasanze ari yo ifite abafana benshi, agakomeza agira ati ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sports ifite ingufu.

Mu ndirimbo nshyashya Senderi yaraye ashyize hanze yise "Turi aba mbere", aba agaragaza ko Rayon Sports ari ikipe ya mbere mu gukina, yakoze amateka andi makipe atakoze ikagera muri 1/4 cya Confederation Cup.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yatangaje ko iyo ari impano yageneye abafana b’ikipe ya Rayon Sports, ikipe avuga ko yatangiye gufana akiri muto.
Yagize ati "Rayon Sports natangiye kuyifana nkiri muto nyumva kuri Radio, twari dutuye ahantu hari agace k’abafana ba Rayon, ahandi hari abafana Kiyovu, binkukiramo kwikundira Rayon Sports, ni yo mpamvu nabageneye iyi mpano"

"Ni njye wa mbere uririmbiye ama Fan Clubs, numvaga ngomba gushaka uburyo bwo gushimira bariya bafana baba bavuza ingoma banyagirwa, kuko ni ibintu bidasanzwe baba bakora"
Yaherukaga kuririmbira Rayon Sports mu myaka 13 ishize
"Naherukaga kuririmba indirimbo muri 2005, icyo gihe Rayon Sports yari mu bihe bibi, ariko ndirimba indirimbo ivuga ngo "ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sports ifite ingufu", byatumaga abafana badacika intege"
National Football League
Ohereza igitekerezo
|