Seif, Bayisenge na Ntarindwa Aimable basinyiye Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije myugariro Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable inongerera amasezerano Niyonzima Olivier Seif.

Uhereye ibumoso: Emery Bayisenge, Ntarindwa Aimable na Seif basinyiye Rayon Sports
Uhereye ibumoso: Emery Bayisenge, Ntarindwa Aimable na Seif basinyiye Rayon Sports

Ni umuhango wabereye ku biro bya Rayon Sports mu masaha ya saa sita, aho myugariro Emery Bayisenge wakiniraga Gasogi United mu mwaka w’imikino yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe kandi yanasinyishije Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira, aho yari anamaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports yasinyiye imyaka ibiri ayikinira.

Uretse aba bakinnyi bashya, Rayon Sports yongereye amasezerano Niyonzima Olivier Seif ukina hagati mu kibuga yugarira, aho yasinye umwaka umwe nyuma y’uko uwari yasinye mu mpeshyi ya 2024 urangiranye n’umwaka w’imikino 2024-2025.

Rayon Sports ikiri ku isoko kandi, itegereje undi mukinnyi mushya Ndong Mengue Chancelor ukina ku ruhande asatira aho biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka