Samuel Eto’O yatangije ishuri ryigisha umupira muri Gabon
Tariki 09/12/2011 mu mujyi wa Libreville muri Gabon hatangijwe Fondation Samuel Eto’O ifite inshinga zo kwigisha gukina umupira w’amaguru urubyiruko ruri hagari y’imyaka 10 na 11 mu rwego rwo kumenya abafite impano muri uwo mukino.
Ikinyamakuru Afriquinfos cyanditse ko itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’umupira w’amaguru bagiye i Libreville kwigisha urubyiruko rwifuza kugira umupira w’amaguru umwuga.
Samuel Eto’O yatangaje ko igihugu cya Gabon ntacyo kizishyura muri iyo Fondation. Ngo ahubwo azakusanya imfashanyo mu bandi bakinnyi baturuka muri Afurika kugira ngo abo bana bige neza gukina uwo mukino.
Gushaka abana bazatangirana n’iryo shuri bizatangira nyuma y’igikombe cy’umupira w’amaguru cy’ibihugu byo muri Afurika (CAN) cyo muri 2012, kizabera muri Gabon ndetse no muri Guinée Equatoriale. Abazatangirana n’iryo shuri bazahava bafite imyaka 17 bakomeza mu yindi ntera.
Norbert Niyizurugero
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|