Samuel Eto’o yaba yinjiza amaeuro ibihumbi 15 uko atsinze igitego

Umukinnyi w’umunya-Kameroni, Samuel Eto’o Fils, yaba ahabwa ibihumbi 15 by’ama euro uko atsinze igitego, ndetse n’ibihumbi 7.8 by’amaeuros uko atanze umupira mwiza maze udi agahita atsinda.

Aya mafaranga aza yiyongera kuri miliyoni 20.5 z’amaeuros mu mwaka ahembwa n’ikipe Makhatchkala yo mu Burusiya yatangiye gukinira mu mwaka ushize wa 2011.

Ikinyamakuru L’Equipe Magazine dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibi bisobanuye ko mu masaha atageze kuri 7, uyu mugabo aba amaze kwinjiza ibihumbi 15 by’amaeuro ahabwa uko atsinze igitego.

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose ku isi, ngo yaba akoresha aya mafaranga ye mu gufasha ishyirahamwe rye.

Samuel Eto’o Fils yagiye muri Makhatchkala avuye muri FC Barcelone, na Inter de Milan.

Jean Noel Mugabo

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka