Nyuma yo gukora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cya Afurika cy’abagabo, Salima Mukansanga agiye kwandika andi mateka yo kuba mu bagore ba mbere bagiye gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo.

Salima Mukansanga agiye gusifura igikombe cy’isi
Salima Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart (u Bufaransa), Yoshimi Yamashita (u Buyapani)ndetse n’abasifuzi bo ku ruhande barimo Neuza Back (Brazil), Karen Díaz Medina (Mexico) na Kathryn Nesbitt wo muri Leta Zunze zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rw’abasifuzi batoranyijwe
National Football League
Ohereza igitekerezo
|