Kuri uyu wa Mbere tariki 19/09/2022, ikipe y’igihugu ‘AMAVUBI” yakiriye ikindi cyiciro cy’abakinnyi i Casablanca muri Maroc, barimo abakinnyi baje gukina bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Aba baje basanga abandi bari bahageze ku munsi w’ejo barimo abakina mu Rwanda usibye aba APR FC na AS Kigali zari zifite imikino mpuzamahanga, aba bahageze biyongereyeho na Rafael York ukina muri Sweden wahageze ejo nijoro.

Abakinnyi bageze mu mwiherero uyu munsi babimburiwe na Meddie Kagere ukina muri Tanzania wahageze ku i Saa ine za mu gitondo, aza gukurikirwa nyuma ya Saa Sita n’abandi bakinnyi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, ndetse na Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo muri Portugal na Muhire Kevin ukinira Al Yarmouk yo muri Kuwait

















IMYITOZO N’UMUKINO WA MBERE WA GICUTI
Kuri uyu wa Mbere abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera imbaraga guhera 18h00 za Casablanca, bakaba bazakora imyitozo isanzwe ku munsi w’ejo ku kibuga “ROCHES NOIRES”, ari naho hazajya habera imyitozo.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino wa mbere na Guineé ku wa Gatanu tariki 23/09, ku i Saa Kumi za Casablanca ari zo 17h00 za Kigali, kuri “Barchid Stadium”
3. UKO ABANDI BAKINNYI BAZAHAGERA
Ku wa Mbere tariki 19/09/2022
• 17h00: Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga, Mugunga Yves
Ku wa Kabiri tariki 20/09/2022
• 10h00: Ntwari Fiacre,
• 14h00: Niyonzima Ally
• Emmanuel Imanishimwe
• 22h30: Steve Rubanguka & Habimana Glen
National Football League
Ohereza igitekerezo
|