#RayonSportsDay: Sadate na KNC barahiga ubutwari mbere yo gucakirana

Abayobozi b’amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United bahize ubutwari mbere y’umukino uzabahuza kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, gihuza itangazamakuru ryaganirizwaga na Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, ndetse na KNC Perezida wa Gasogi United.

Abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi mu kiganiro n'itangazamakuru
Abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi mu kiganiro n’itangazamakuru

Ni ikiganiro cyaranzwe no guhiga hagati y’amakipe yombi.

Munyakazi Sadate wa Rayon Sports ati: "Gasogi ni umwana uzaba ukina na Se, ni umwana tugomba guha ikaze mu cyiciro cya mbere, bameze nka ba bana bo mu minsi ya nyuma bavuka bavuga, ni ikipe yavukanye amagambo tugomba guha isomo"

Ku ruhande rwa KNC mbere na mbere yabanje gushimira Rayon Sports yabahisemo ngo bazakine umukino wa gicuti, kuko ayifata nk’ikipe ifatika.

Yagize ati "Ndashimira mbere na mbere Rayon Sports, kuko Rayon ni imwe mu makipe afite imirongo migari nko kubaka stade kandi ndabifuriza ishya n’ihirwe muri gahunda zose, gusa nitugera mu mukino nyirizina byose bizahinduka"

Gasogi ni ikipe imeze nka mesiya, Yesu yaravutse ntibamumenya, ni nka Gasogi rero benshi igihe nikigera muzayimenya kandi muzabibwira abasekuruza."

"Ni ikipe yahozeho mu bitekerezo, iyo myenda Rayon Sports izamurika tuzayisiga ibyondo, tuzayishyigikira mu bindi ariko mu kibuga wapi, ni ikipe nziza bishimisha kuyitsinda"

Sadate ngo arashaka gutanga isomo, KNC agashaka guca agasuzuguro
Sadate ngo arashaka gutanga isomo, KNC agashaka guca agasuzuguro

KNC ati ni umukino wo guca agasuzuguro

"Ni match yo guca agasuzuguro, sinzi niba ari aka Gasogi cyangwa aka Rayon Sports, ariko izarangira agasuzuguro gashize, Imana izadufashe imvura igwe maze duce agasuzuguro"

"Tugomba kuyifata mu itama tukayijegeza, umukino uzarangira abantu bamaze kubona uwo bagomba guhitamo hagati ya Rayon na Gasogi"

Uyu munsi wiswe Rayon Sports Day, uzarangwa n’ibikorwa by’ingenzi birimo kwibuka Ndikumana Hamadi Katauti, kwerekana igishushanyo mbonera cya Sitade ya Rayon Sports, kwerekana ikipe y’abato ya Rayon Sports ndetse n’umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na Gasogi United.

Gahunda ya #RayonDay ya tariki 15/11/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo:

12h00 - : Gufungura Stade
14h00 - 15h45 : Kumurika ikipe y’abakiri bato (Junior) ya Rayon Sports FC n’umukino uzahuza amakipe ya Junior ya Rayon Sports
15h45 - 17h15 : Kwerekana umwambaro mushya wa Rayon Sports, Umuziki no kwidagadura
17h15 - 17h45 : Kwishyushya kw’abakinnyi
17h45 - 18h00 : Kumurika igishushanyo mbonera cya Stade ya Rayon Sports/Gikundiro Stadium

17h59: Kwibuka Ndikumana Hamadi Katauti n’abandi bakinnyi baheruka kwitaba Imana.
18h00 - 20h00 : Umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na Gasogi United

Kwinjira muri ibi bikorwa bizaba ari amafaranga 2000 Frws ahadatwikiriye, 5000 Frws ahatwikiriye, 10,000 Frws muri VIP ndetse na 20,000 Frws muri VVIP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho mbona Sadate arumuyobozi uzi agaciro kicyipe sakwiriyekwiyemera nka KNC Ubyinambere yumuzicyi murakoze!

Kavamahanga damour intarama ibugesera nyamabuye? yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Muba mwashyizemo n’ibiciro byo kwinjira

Quercus yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka