Rwanda U20 yatsinze Uganda mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Uganda ibitego bibiri ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Nakivubo Stadium i Kampala muri Uganda.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu wa Mukura VS, Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ naho icya kabiri gitsindwa na Kipson Atuheire wa APR FC.

Uyu mukino uje ukurikira ubanza wabereye i Kigali tariki 28/02/2012, aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Aya makipe yakinnye iyi mikino yombi mu rwego rwo gutegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria muri 2013.

Muri iyo mikino y’amajonjora, u Rwanda ruzakina na Namibia naho Uganda ikine na Mozambique mu kwezi gutaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka