Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro k’agera kuri miliyari
Kuri uyu kabiri taliki ya 30 kamena, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Skol afite agaciro kabarirwa muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amasezerano azamara imyaka itatu aho buri mwaka uru ruganda ruzajya rutanga agera kuri miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda narwo rukamamaza kuri buri kibuga cyabereyeho umukino wa BK Pro League ndetse rukanacuruza ibinyobwa byaryo ahabereye imikino yose ya BK Pro League.
Bimwe mu bigize amasezerano n’inyungu rusange
1. Nka zimwe mu ntego zaya masezerano, nuko buri kipe iri muri BK Pro League izajya ihabwa amafaranga angana na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukino yatsinze muri shampiyona
2. Si ikipe yatsinze gusa izajya ihabwa amafaranga ahubwo no kuri buri mukino wa BK Pro League hazajya hatorwa umufana w’umukino maze ahebwe nubwo ibizajya bigenderwaho nibyo azahebwa bitagaragajwe.
3. Hamwe nubu bufatanye na Skol muri iki gihe cy’imyaka itatu, hazajya hategurwa amarushanwa ahuza za Fan Clubs z’amakipe atandukanye mu irushanwa ryiswe “SKOL FANS CUP”
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf yavuze ko basinye aya masezerano ariko batangiye kuganira mu myaka ibiri ishize.
Ati "Uyu munsi dushyize unukono ku masezerano ariko twatangiye kuganira mu myaka ibiri ishize. Aya masezerano azafasha kuzamura ihangana."
Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha n’amakipe kuko ari yo azajya ashaka umuntu ucuruza muri Stade.
Ati "Amasezerano twasinyanye harimo inyungu ku ikipe, ikipe ni yo izishakira ucuruza muri Stade, kandi babimuzanire ku giciro cyo ku ruganda."
Yavuze ko yishimye cyane kuko abaterankunga bagenda baza ari benshi.
Ati "Ndishimye cyane ibyo twatangiye tuvuga mu myaka 3 ishize birimo kujya mu buryo, uyu munsi abafatanyabikorwa bamaze kuba benshi kandi n’abandi baraje. Uyu munsi turasinye ariko hari n’abandi bari ku muryango binjira."
Umuyobozi wa Skol yavuze ko bishimiye gukorana na Rwanda Premier League kuko gukorana n’ikipe imwe (Rayon Sports basanzwe bakorana) bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini ariko intego ni gukomeza kuteza imbere siporo.
Ati "Gukorana ikipe imwe bitandukanye no gukorana n’ikigo kigari nk’iki, ni ikindi cyerekezo gishya ariko icyo dushaka ni ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru."
Rwanda Premier League isinyanye na Skol nyuma y’uko yaherukaga gusinyana na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu itanu afite agaciro ka miliyari eshatu n’igice yanatumye iyi banki yitirirwa shampiyona kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 usojwe.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|