Rwanda Premier League: Umunsi wa kabiri urarimbanyije, byinshi wamenya
Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ yarakomeje, ahakinwe imino 4 ku ngengabihe isanzwe, aho amakipe ya Musanze FC, Sunrise FC, Mukura VS&L na Kiyovu Sports yitwaye neza.

Iyi mikino ije isanga uwa Gasogi United yatinzemo ikipe ya Muhazi United, ku wa gatanu ibitego 2-0, ndetse umwihariko w’uyu munsi wa kabiri, ni uko nibura amakipe yose yari mu rugo (yakiriye) yatsinze.
Nubwo imikino y’umunsi wa 2 igomba gukomeza kuri iki cyumweru, hamaze gukinwa imikino 5 muri rusange imaze gutsindwamo ibitego 7, muri ibi bitego 7 bine byinjijwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda barimo Hamiss Hakim wa Gasogi United, Habamahoro Vincent wa Sunrise FC, Muhozi Fred wa Kiyovu Sports, ndetse na Kubwimana Cédric wa Mukura VS&L, bivuze ko abanyamahanga bagabanye ibitego 3 bisigaye.

Nubwo ariko umunsi wa kabiri utarasozwa, ikipe ya Musanze FC iracyayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, kuko ubu ifite amanota 6 mu mikino 2 imaze gukina, ntabwo iratakaza umukino n’umwe .
Etoile de l’Est n’ikipe ya Bugesera FC, nizo zimaze gutakaza imikino yombi kuko nka Etoile de l’Est nyuma yo gutsinwa na Musanze FC ku mukino ubanza, baje kongera no gutsindwa na Sunrise FC basangiye Intara.
Ikipe ya Bugesera nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku munsi wa mbere, yaje kongera gukorwa mu maso na Musanze FC, iyitsindira i Musanze imbere y’abafana benshi bari bahawe ubwasisi, ko bakomba kwinjira kuri uyu mukino nta kiguzi.

Shampiyona y’icyiro cya mbere umunsi wa kabiri irakomeza kuri iki cyumweru no ku wa mbere, hakinwa indi mikino.
Uyu munsi kuri Pelé Stadium, ikipe ya Gorilla FC irakira Rayon Sports saa cyenda (3:00h), mu gihe kuri stade ya Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo, ikipe y’Amagaju yakira iya Etincelles.
Ku wa mbere hateganyijwe umukino uzasoza umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho ikipe ya APR FC izakira Police FC kuri Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00).



National Football League
Ohereza igitekerezo
|