
Ibi byabaye nyuma y’uko Rayon Sports yishyuye miliyoni 8 Frw muri Rutsiro FC uyu musore yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Rutsiro FC Habimana Yves yakiniraga kuva mu mpeshyi ya 2024, ibinyujijje ku mbugankoranyambaga zayo yamushimiye ibyo yayikoreye mu mwaka bari bamaranye.
Yagize iti" Twishimiye gutangaza ko Habimana Yves wari rutahizamu wacu yagiye muri Rayon Sports. Turamwifuriza ibyiza."
Muri shampiyona ya 2024-2025, Habimana Yves yatsinze ibitego umunani anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego.
Uretse Yves Habimana kandi, Rayon Sports irateganya no gusinyisha Mugunga Yves wanatangiye gukora imyitozo ku wa Kane w’iki Cyumweru.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|