
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rutunga mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyabivuze Osée yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nibwo yerekeje mu ikipe ya Police FC ari na ho akiri kugeza ubu, bivuze ko amazemo imyaka igera kuri ine akinira iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari nako anacishamo agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Aganira na Kigali Today ku bijyanye n’urukundo rwe na Niwemugeni, Iyabivuze yavuze ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2017.
Ati “Twajyaga tubonana cyane igihe yabaga ari mu biruhuko ari nabwo twahuje turakundana kugeza ubu aho twiyemeje kubana.”
Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Ubukwe bwa Iyabivuze na Niwemugeni buteganyijwe tariki ya 5 Kamena muri uyu mwaka.







Amafoto yo gusezerana mu mategeko: Moise Niyonzima/Kigali Today
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko ijambo ryayo rivuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.