Rutahizamu ukina mu Busuwisi yemeye gukinira Amavubi

Umukinnyi usanzwe ukina mu ikipe ya FC Lausanne-Sport,ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Busuwisi,Quentin Rushenguziminega yemeye kuzakinira ikipe y’igihugu Amavubi,aho ndetse anategerejwe ku mukino u Rwanda ruzakina mo na Ghana mu kwezi kwa cyenda

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi ari gukurikiranwa n’umutoza w’igihugu Johnattan Mckinstry,yamaze kwemerera u Rwanda kuzarukinira mu mikino iri imbere,aho ashobora kuzahera ku mukino uzahuza u Rwanda n’igihugu cya Ghana mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017.

Ategerejweho gukemura ikibazo cya ba rutahizamu
Ategerejweho gukemura ikibazo cya ba rutahizamu

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Me Mulindahabi Olivier,yadutangarije ko uyu mukinnyi yemeye kuzakinira Amavubi,mu gihe Monnet Paquet we ataremera gukinira u Rwanda.

"Uyu mukinnyi yamaze kwemerera u Rwanda kurukinira ndetse no kubona ibyangombwa ntibizagora kuko nta yindi kipe y’igihugu yakiniye,bisaba ubwenegihugu kandi arabwemerewe kuko afite umubyeyi w’umunyarwanda,naho Kevin Monnet-Paquet we ntaremera"

Mu mwaka w'imikino ushize yatsinze ibitego birenga 20
Mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego birenga 20
Ku rubuga rw'ikipe ye bagaragaza ko afite ubwenegihugu bw'u Busuwisi,ariko nta kipe y'igihugu arakinira
Ku rubuga rw’ikipe ye bagaragaza ko afite ubwenegihugu bw’u Busuwisi,ariko nta kipe y’igihugu arakinira

Amavubi nyuma yo gutsinda Mozambique igitego kimwe ku busa,akaba ategereje umukino wa kabiri uzayahuza na Ghana,umukino uzabera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda,aho ndetse u Rwanda rwifuza gushyiramo imbaraga zose ngo rube rwazerekeza bwa kabiri mu gikombe cy’Afrika ruherukamo mu mwaka wa 2004.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha nibyiza kuko aracyenewe 2.

Nduwayezu Michel yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka