Rutahizamu Prinsee Junior Elenga-Kanga uje muri Rayon Sports yageze mu Rwanda (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya AS Vita Club yo muri DRC baheruka gutandukana mu mpeshyi y’uyu mwaka, yumvikanye n’iyi kipe ya Rayon Sports mu ntangiriro z’iki cyumweru aho ku wa Mbere ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye Kigali Today ko bageze mu biganiro bya nyuma biganisha ku gusinya.

Ibi kandi byanemejwe n’iyi kipe ubwo yari imaze kumwakira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali aho yavuze ko Elenga-Kanga yageze i Kigali kandi ari hafi kuyisinyira.

Rayon Sports yatangiye imyitozo tariki ya 5 Nyakanga 2024 aho ikomeje kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 mu kibuga ndetse inakomeza kongera imbaraga mu ikipe igura abakinnyi bashya mu gihe kandi muri iki cyumweru byitezwe ko hazamenyekana umutoza mukuru uzatoza iyi kipe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka