Rusizi: Umukino wa Espoir FC na Gicumbi FC ntiwabaye kubera kubura ibikoresho
Umukino wari guhuza ikipe ya Espoir Fc na Gicumbi kuwa 23/11/2014 waburijwemo kandi abakinnyi bari bageze mu kibuga kubera ko ikipe ya Espoir FC itujuje ibyangombwa byose basabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Mu Rwanda (FERWAFA).
Bimwe mu bikoresho Ferwafa isaba amakipe yose yo mu Rwanda ko agomba kuba yujuje harimo Imbagukiragutabara , ibikoresho byifashishwa mu gihe cyo gusimbura n’ibyerekana aho iminota y’umukino igeze.
Bimwe mu byo Espoir yabuze ni ibyapa byandikwaho nimero z’umukinnyi ugiye gusimbura n’uwo agiye gusimbura ari na byo byatumye ikipe ya Gicumbi yanga gukina kugeza isubiye iwayo.

Perezida w’ikipe ya Espoir FC, Gatera Egide, avuga ko kubura kw’ibyo bikoresho bitabaturukaho kubera ko babimenyeshejwe bitinze kuko babonye ubutumwa bwabyo kuri mudasobwa ku wa 21/11/2014.
Ibaruwa ibisaba nyirizina ngo bayibonye kuwa 23/11/2014, bivuga ko ntaru hare bagize mu kwica gahunda z’umukino kuko we nka perezida w’ikipe yamenye ko ibyo bikoresho bikenewe ku munsi w’umukino nyirizina.
Abafana b’ikipe ya Espoir Fc bavuga ko banenga komite y’ikipe yabo bakayisaba kwegura kuko badashoboye akazi. Kuba ngo baburiye amanota 3 iwabo ngo birababaje cyane ikindi kandi barasaba ko basubizwa amafaranga yabo batanze kugirango barebe umupira kuko ngo baba bayabonye barushye.

Nubwo perezida wa Espoir avuga ko yamenye ibisabwa kugirango bakine hatinze, Kigali today yamubajije impamvu bimwe mubyo basabwaga nk’imbagukiragutabara byari bihari avuga ko ibyayo bari bizwi kuko byo byavuzwe mbere, gusa hari impungenge zuko iyo kipe ishobora guterwa mpaga.
Perezida wa Espoir FC avuga ko FERWAFA yareba uko ibarenganura kuko ngo basanga nta kosa bakoze bityo umukino ugasubirwamo. Kugeza ubu ikipe ya Espoir ifite amanota 7 ku rutonde rw’agateganyo ikaba ari iya 11.
Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Katauti yaba yarabonye ibyangombwa?