Wari umukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi mu Rwanda, aho by’umwihariko abakunzi ba APR FC bari biganje muri Stade, mu gihe AS Kigali ikiri ikipe yishakisha ku bafana.

Ni umukino watangiye APR FC ibona amahirwe yo kubona igitego, aho Emmanuel Imanishimwe yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina na Songayingabo Shaffy, umusifuzi Samuel Uwikunda ahita atanga Penaliti.
Sugira Ernest yaje guhita atera iyo Penaliti, ariko ntiyabasha kuyinjiza kuko umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yaje kuyikuramo.
Ikipe ya APR FC itari ifite amahirwe yaje gutakaza myugariro Mutsinzi Ange waje gusekurana n’umukinnyi, aza guhita asimbuzwa nyuma yo kugira ikibazo mu mutwe.


Buregeya Prince wamusimbuye nawe ntiyatinze mu kibuga, kuko yaje kugongana na Nsabimana Eric Zidane, akandagira nabi nawe aza guhita asimbuzwa Bukuru Christophe.
Ku munota wa 72 w’umukino, APR FC yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Danny Usengimana, ku mupira wari uzamukanwe na Byiringiro Lague.
Ku ikosa Manzi Thierry yari akoreye Fosso Thimoty umukinnyi wa AS Kigali, baje guhabwa Coup-Franc maze Rusheshangoga Michel wari winjiye mu kibuga asimbuye, yateye ishoti rikomeye umunyezamu Rwabugiri ntiyabasha kuwugarura, umukino urangira ari igitego 1-1


Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
As Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Benedata Janvier, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ishimwe Cristian, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Niyonzima Haruna, Ruhinda Faruk na Alongo Mba Rick Martel
APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Emmanuel Imanishimwe, Mushimiyimana Mohamed, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Sugira Ernest.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|