Rurageretse hagati y’ikipe ya Espoir FC n’abakekwaho kuyiroga
Hashize iminsi itari mike ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ivugwamo ikibazo cy’amarozi iki kibazo ngo cyatangiye umwaka ushize ubwo bamwe mu bayobozi bo muri iyi kipe bahagarikagwa bitewe nuko iyi kipe itari ikigaragaza umusaruro mwiza.
Nyuma yo guhagarikwa kuri abo bayobozi batatu aribo Simba, Fazili Claude na Kajingo Juma ngo byatumye bagira umujinya bashaka kwihimura kuri iyi kipe batangira gahunda yo kujya ngo bayiroga kugirango ntitsinde imikino iba yakinnye.
Ibyo ngo byarakomeje kugeza aho aba bagabo baje gusaba umusore witwa Patrick utekera iyi kipe ngo azate ibyo birozi mu biryo bafungura ndetse ngo bamwemerera ko azajya ahambwa amafaranga ibihumbi mirongo inani buri kwezi.
Gusa uyu musore ngo byamwanze munda agira ubwoba bwo kuroga abakinnyi ahita yihutira kubivuga, nyuma yo kubivuga ngo aba bagabo bahise bamugirira inzigo baramuroga kugeza aho yagiye kwivuriza mu bitaro bya Gihundwe.
Ayo makimbirane hagati y’abo bayobozi basezerewe n’ikipe ya Espoir Fc yarakomeje kugeza aho kuwa 23/12/2013, bamwe mu bakekwaho kuroga abakinnyi b’iyi kipe bitabye Polisi ku kirego cyatanzwe n’iyi kipe kugirango barebe uko ibyayo marozi byifashe.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali today yabazaga uwitwa Kajingo Juma iby’aya marozi bavugwaho yanze kugira icyo abivugaho mu gihe Claude Fazili we abihakana yivuye inyuma aho avuga ko ataroga ikipe yahoze akinira akanaba no mu buyobozi bwayo.
Umutoza wa Espoir, Ruremesha Emmanuel, avuga ko yatangajwe nuko banyiri ikipe aribo bashaka kuyica aha akaba yongeraho ko ngo yari yizeye ko ari kumwe n’abantu bamugira inama nyamara kandi batari kumwe mu byukuri.
Iki kibazo kiracyakomeje gukurikiranywa na Police dore ko ariyo yashikirijwe ikirego ariko imwe mu mbogamizi ikiriho nuko uwo bakekaho ko ariwe nyirabayazana SIMBA, ari nawe ufite amakuru menshi ngo atitabye ubutumire bwa Police mu gihe bagenzi be bitabye ibyabo bigikorerwa ubushishozi.
Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twamagane inzangano, amatiku,n’ibindi bidindiza abantu.
Ngo umuntu yararozwe bamujyana mu bitaro igihundwe? ese batubwira traitement yakorewe? nemera ko abarozi babaho ariko ndabona kwizera ibi ntaho bitaniye n’abemera amarozi ku kibuga