Rulindo: Abapolisi bakinnye n’abamotari batsindanwa kimwe kuri kimwe
Mu rwego rwo gushyira imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi ndetse n’abaturage, ku cyumweru tariki 20/01/2013, Abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo bakinnye n’abamotari nabo bakorera muri aka karere batsindanwa igitego 1-1.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo kwa Nyirangarama waranzwe no gukinana imbaraga ku mpande zombi, kandi ngo kuba polisi yahuye n’abo ishinzwe mu muhanda ni ibintu byiza byongera imibanire myiza hagati yabo.
Abitabiriye uyu mukino kandi banavuga ko byakagomye guhora biba abayobozi bakazajya bahura n’abaturage mu mikino imwe n’imwe , bityo bigatuma abaturage badatinya abayobozi, ngo kuko hari aho usanga umuturage atinya cyane umuyobozi we bitari ngombwa.

Ku bwabo rero ngo basanga bene iyi mikino ya gicuti ishobora kongera imibanire myiza hagati y’abayobozi n’abayoborwa, kuko iahobora gutuma nta wutinya undi.
Habyarimana Yves ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino, akaba n’umufana w’ikipe y’abamotari, avuga ko kuba bahuye mu mukino wa gicuti ari byiza.
Yagize ati “Kuba polisi yakinnye n’abamotari njye ndabona ari ibintu byiza bigaragaza ko hagati yabo hari imibanire myiza. Iyo urebye ukuntu abamotali n’abapolisi mu mihanda baba babanye ntibiba byoroshye, ariko kuba bahura bagasabana, bagakina ni ibintu byiza kandi twumva byahoraho”.
Abapolisi nabo ku ruhande rwabo ngo basanga ari byiza guhura n’abamotari kuko ubusanzwe bakunze guhura mu kazi gusa, bakaba basanga ngo no guhura mu myidagaduro no mu bindi biri hanze y’akazi nabyo biba ari ngombwa mu buzima.

Bamwe mu bitabiriye uyu mukino basanga mu gihe cya weekend hakagombye kujya haboneka imikino nk’iyi ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage.
Ibi ngo bishobora no gutuma abaturage bo mu karere ka Rulindo bakunda siporo kandi bakanayitabira.
Hortense Munyantore
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|