Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ni uko gusinya kuri uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko byabereye ku biro bya Rayon Sports mu y’igicamunsi nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aje kurangizanya nayo agatangaza ko arayisinyira imyaka ibiri.
N’ubwo ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Amagaju FC yakiniraga byasaga nk’ibyarangiye nkuko we yari yabyemeje, ariko Kigali Today yamenye ko ku ruhande rw’umukinnyi hari ibyari bitari byashyirwa ku murongo neza ngo asinye ariko bikaba byabaye mu masaha y’igicamunsi nk’uko byari byitezwe.

Rukundo Abdourahman yari amaze umwaka umwe mu Amagaju FC kuko yayigezemo mu mpeshyi ya 2023 agakina shampiyona ya 2023-2024 yasoje atsinze ibitego 12 anatanze imipira icyenda(9) yavuyemo ibitego mu gihe akina afasha ba rutahizamu cyangwa nomero 10.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|