Rujugiro yarongoye, indirimbo z’ubukwe zari iza APR FC

Umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi, Munyaneza Jacques(Rujugiro ), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe bwacuranzwemo indirimbo z’iyi kipe yihebeye.

Rujugiro yarongoye, indirimbo z'ubukwe zari iza APR FC
Rujugiro yarongoye, indirimbo z’ubukwe zari iza APR FC

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, burangwa n’udushya dutandukanye turimo kuba hacuranzwemo indirimbo z’ikipe ya APR FC uyu mugabo yihebeye, maze akacinyana akadiyo n’umukinzi we Dovine basezeranye kubana akaramata.

‎‎Rujugiro na Uwimana Dovine bari bamaze imyaka itandatu bakundana, nyuma yo guhurira mu mashuri yisumbuye. Basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki 19 Kamena 2025, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Bacinye akadiho mu ndirimbo za APR FC karahava
Bacinye akadiho mu ndirimbo za APR FC karahava

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka