Rubavu: Abitabiriye umukino w’Amavubi na Congo barapimwa Ebola
Mu Karere ka Rubavu abafana bitabiriye umukino uza guhuza ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bari gupimwa icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye uduce tumwe na tumwe twa Congo.

Ni mu gihe abafana benshi bitabiriye uyu mukino baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baje gushyigikira ikipe yabo, hakaba hari gukumirwa ko hagira ugeza iki cyorezo mu Rwanda.
Amavubi na RDC kuri uyu wa Gatatu saaa 15h30, nibwo uyu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 utangira.
Umukino wo kwishyura uteganijwe kuzabera i Kinshasa tariki 20/11/2018, aho izatsinda izahura n’ikipe ya MAROC









#Ebola testing before the Match between #Amavubi vs #RDC, at #Rubavu. They are fighting for the qualification in CAN under 23. pic.twitter.com/0hHComMcYf
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 14, 2018
National Football League
Ohereza igitekerezo
|