Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yiyongereye mu bifuza kuyobora FERWAFA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascene wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya wo guhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Brig Gen Sekamana atanze kandidatire kuri uyu wa gatanu, mu gihe wari n’umunsi wa nyuma wo gutanga Kandidatire ku bifuza kuyobora FERWAFA. Amatora akaba ateganyijwe mu kwezi gutaha tariki ya 31.
Kanditatire ya Brig. Gen Sekamana Jean Damascene yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe amatora y’abayobozi ba FERWAFA, ihagarariwe na Kalisa Adolphe Camarade, ikaba niyakirwa azaba ari mu bahatanira umwanya wa Perezida wa FERWAFA.
Nubwo bitaremezwa neza, hari amakuru avuga ko muri komite yatanze yabo yifuza kuyoborana na bo mu gihe yaba atowe, abenshi ngo bari ku rutonde rwari rwatanzwe na Nzamwita vincent de Gaulle weguye mbere y’amatora aheruka.
Brig Gen Sekamana Jean Damascene yigeze kuba umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports.
Brig Gen Sekamana Jean Damascene yigeze kuba umuyobozi wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Intare yo mu kiciro cya kabiri yiyamamaje aturutsemo.
Brig Gen Sekamana yari amaze iminsi asoje ikivi mu ngabo z’igihugu
Mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye ku wa 8 Mutarama 2018, bwatangaje ko ku busabe bwa Brig. Gen. Sekamana, yemerewe ikiruhuko n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ariwe Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Brig Gen Sekamana Yakoze imirimo itandukanye irimo ko yakuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie . Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.
Mbere yo kusa ikivi mu ngabo, Brig. Gen. Sekamana yari Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Ingabo z’u Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.
Atanze kandidatire mu gihe mu minsi byanugwanugwaga ko ariwe ugomba kuyobora FERWAFA.
Brig Gen Sekamana si we musirikari wenyine waba uyoboye FERWAFA aramutse atowe kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.
Abajijwe impiduka azazana muri FERWAFA, yavuze ko azategereza akazabitangariza mu mwanya wagenewe kwiyamamaza.
*Dore uko ingengabihe y’amatora ya FERWAFA iteye
Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga kandidatire kw’abifuza kwiyamamaza.
Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga Ubusabe bw’abatanze kandidatire.
Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza
Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida
Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Brig.Gen Sekamana turamushigikiye Ferwafa azayigeza kure hashoboka kuko afite ubushake n’ubushobozi.
ibintu bya sport mwabihaye abasore koko SKMN?
ubu se umuntu udakinisha no gukina DAME niwe muhaye kuyobora FERWAFA koko, nabanye na SEKAMANA imyaka irenze 04 nta byishimo muri we.
Oooh Mzee Sekamana naze azure football kuko kurijye yari yari yarapfuye. Niba iMANA iri muruhande rwe, ibyo yiyamamarije bimugirirweho.
Ahubwo uyuwe Football yo mu Rwanda niwe ugiye kuyihamba ku buryo itazongera kugaruka. Ibi nibyo bituma umupira wacu udatera imbere, bawuvanga na politike ugasanga umuntu nk’uyu nta bunararibonye yigirira mu mupira w’amaguru. Ngaho natorwe ubundi nawe aze atange abagabo.