RPL: Umukino wa APR FC washyizwe kuri Stade Amahoro

Umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere APR FC izakiramo Kiyovu Sports wari kubera kuri Kigali Pele wimuriwe kuri Stade Amahoro.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho rwavuze ko "Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’umunsi wa 20 uzahuza APR FC na Kiyovu SC uzabera kuri Stade Amahoro saa Moya z’ijoro (19:00)."

Uyu mukino uzakurikira umukino wa CAF Total Energies Champions League uzahuza Al Hilal na FC St Éloi Lupopo uzatangira ku isaha ya saa cyenda ndetse itike imwe izahesha abafana kureba imikino yombi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka