RPL: Umukino wa Al Hilal SC na Al Merrikh SC washyizwe kuri Stade Amahoro

Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu 2025-2026 uzahuza Al Hilal SC na Al Merrikh SC zo muri Sudani washyizwe kuri Stade Amahoro ku wa 17 Gashyantare 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ibi byatangajwe n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho rwavuze ko "Rwanda Premier League iramenyesha abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose ko umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 uzahuza Al Hilal SC na Al Merrikh SC uzabera kuri Stade Amahoro ku wa kabiri tariki 17/02/2026 saa 18:30."

Uyu ni umukino uba ukomeye kuko aya makipe ari abakeba muri ruhago ya Sudani dore ko ari nayo yiharira ibikombe dore ko Al Hilal SC ariyo imaze gutwara shampiyona inshuro nyinshi (31) mu gihe Al Merrikh SC imaze kuyegukana inshuro 19.

Ubwo amakipe yombi yahuriraga muri shampiyona ya Mauritania muri Werurwe 2025, Al Merrikh SC yatsinze igitego 1-0 aho yari inshuro ya mbere iyi kipe ibonye intsinzi kuri mukeba wayo bari hanze ya Sudani.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabasakomwagaragazavideo za youtube

MANISHIMWE yanditse ku itariki ya: 16-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka