RPL: Rayon Sports itsinze Police FC izamuka ku rutonde(Amafoto)‎

‎Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 w’imikino ya Rwanda Premier League ikomeza kongera amanota ifata umwanya wa Gatanu ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ubera kuri Stade ya Kigali Pele ku isaha ya Saa Cyenda, utangirana ishyaka ridasazwe ku makipe yombi ariko cyane cyane ku ruhande rwa Police FC, kuko wabonaga igera imbere y’izamu rya Kwizera Olivier.Abatoza ku mpande zombi bari bakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi 11 basanzwe babanza mu kibuga, Ben Moussa yahisemo kugarura mu kibuga Henry Msanga ndetse abanzamo Jean De Dieu Udahemuka na Ekeson Okorie baguzwe muri uku kwa Mbere.

Ku rundi ruhande umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry agarura Emmanuel Nshimiyima, Yannick Bangala Litombo, Elie Ishimwe Ganijuru na Bassane Koulagna Aziz batakinnye ku mukino uheruka. ‎Ku munota wa 18 myugariro wa Police FC Ndayishimiye Dieudonne, yagize ikibazo cy’imvune gituma adakomeza umukino asimburwa na Richard Kilongozi Bazombwa, wakinaga uruhande rw’iburyo rwose.

‎Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ibitego birabura, binyuze mu busatirizi bwa Gikundiro bwari buyobowe na Aziz Bassane, Mugisha Didier na Asman Ndikumana bagerageje kwataka cyane izamu rya Rukundo Onesime ariko ababera ibamba iguce cya mbere kirangira ari ubusa ku busa, hagati y’makipe yombi.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zidasazwe cyane ko nta mpinduka zari zabayeho ku makipe yombi, maze abakinnyi ba Rayon Sports bgarukana imbaraga zidasazwe maze ku munota wa 51 iyi kipe yambara ubururu n’umweru itsinda igitego cyatsizwe na Tambwe Ngongo Gloire nyuma y’amakosa yakozwe na Iradukunda Simeon washatse gusubiza umupira inyuma akawihera uyu Murundi.

‎Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Polisi y’Igihugu yakoze impinduka Iradukunda Simeon na Ekeson Okorie baha umwanya Kwitonda Alain Bacca na Emmanuel Okwi, maze bakomeza kotsa igitutu Rayon Sports ariko ubwigarizi bwa Bayisenge Emery na Ramazani Tshimanga bahagarara neza.

‎Ku munota wa 83 Kwizera Olivier yagonganye na Ani Elijah, abaganga binjira mu kibuga ndetse banahamagara imbangukiragutabara, gusa nyuma y’iminota abakinnyi bombi barahaguruka unukino urakomeza, iminota 90 yuzuye maze umusifuzi wa kane ashyiraho iminota 10 y’inyongera, nayo irangira ari 1-0.

‎Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yujuje amanota 32 ayishyira ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 20, naho undi mukino wabaye kuri uyu munsi wasize Musanze FC inganyije na Al Merrikh igitego 1-1, Karere ka Musanze.

Reba ibindi muri iyi Video:

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka