UmuRPL: Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports, Police FC itangira itsinda Rutsiro FC (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.

Ni imikino yafungura umwaka w’imikino kuri aya makipe yose, aho ku isaha ya saa kumi nebyiri n’igice Kiyovu Sports yakiriye Rayon Sports mu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni umukino witabiriwe n’abakunzi benshi ba ruhago ndetse banareba umupira mwiza dore ko impande zombi zawerekanaga mu kibuga. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyahiriye Rayon Sports dore ko yagisoje ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndikumana Asman n’umutwe.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Sindi Jesus Paul ishyiramo Aziz Basanne byari bivuze ko igihe gukinisha ba myugariro bane barimo Rushama Chris, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Serumogo Ally iburyo na Nshimiyimana Fabrice ari ibumoso. Iyi kipe kandi yanashyizemo abarimo Bigirimana Abedi na Adama Bagayogo basimbuye Niyonzima Olivier Seif na Habimana Yves ku munota wa 56.

Igice cya kabiri nta kintu kidasanzwe cyerekanye usibye gukanirana ku makipe yombi aho Kiyovu Sports yashakaga kwishyura ku bakinnyi nka Amiss Cedric mu gihe Rayon Sports yashakaga igitego cya kabiri. Kiyovu Sports nayo yakoze impinduka zitandukanye zirimo gukuramo Byiringiro David, Niyo David na Moise Bulaya basimbuwe na Tabu Crespo, Uwineza Rene na Ishimwe Jean Rene.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Rayon Sports ikiyoboye n’igitego 1-0 hongerwaho indi minota itatu aho iri kurangira Umurundi Ndikumana Asman yatsinze igigego cya kabiri n’umutwe nanone, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Ndayishimiye Richard umukino urangira iyi kipe ibonye amanota atatu ya mbere ya shampiyona 2025-2026.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yakiriye Rutsiro FC inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 22 n’uwa 77 kuri penaliti mu gihe icya Rutsiro FC cyitsinzwe n’umunyezamu Niyongira Patience ku munota wa 77 w’umukino. Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC izamutse mu cyiciro cya mbere igitego 1-0 cyatsinzwe na Isingizwe Rodriguez ku munota wa 12.


Undi mukino wabaye, mu karere ka Huye ikipe ya Mukura VS yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Joseph Sackey mu minota ibiri yinyongera ku gice cya mbere mu gihe Etincelles FC i Rubavu yanganyije na Gasogi United 0-0. Umukino wafunguye shampiyona ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 byatsinzwe na Nduwimana Frank na Mudeyi Asman.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru saa cyenda zuzuye, ikipe ya AS Kigali izakira Amagaju FC ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium mu gihe umukino wagombaga guhuza APR FC na Marine FC utazaba kuko iyi kipe iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|