RPL:Rayon Sports inganyije na Mukura VS mu mukino uryoheye ijisho(Amafoto)

Ikipe ya Mukura VS yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League wabereye Kuro Stade ya Akarere ka Muhanga.

Rayon Sports yanganyije na Mukura VS
Rayon Sports yanganyije na Mukura VS

Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa cenda zuziye, utangirana imbaraga zidasazwe ku makipe yombi, ariko ukabona ko ikipe ya Rayon Sports itangiye ariyo iri hejuru.Bidatinze ku munota wa kabiri gusa abakinnyi ba Gikundiro bahererekanyije neza binjira mu rubuga rw’amahina rwa Mukura VS ariko Tambwe Gloire awutera hanze.

‎Bidatinze ku munota wa gatanu ikipe ya Mukura VS yabonye koroneri ya mbere ya ku mupira warengejwe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange akaba ari nawe wari wambaye igitambaro cya kapiteni ariko Uwumukiza Obed ayiteye ijya hanze.

Hakizimana Zuberi wari kapiteni wa Mukura VS
Hakizimana Zuberi wari kapiteni wa Mukura VS

‎Ikipe ya Karere ka Huye yakomeje kotsa igitutu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Kwizera Olivier, ku munota wa 18 Elie Tatou Iradukunda azamukana umupira agerageje gutungura umuza wa Rayon Sports asanga ahagaze neza arawufata.

‎Uko umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ari nako amakipe yombi anyuzamo agasatirana anahusha uburyo wabonaga bwabyara ibitego, bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Joseph Sackey ahanganya n'abakinnyi ba Rayon Sports
Joseph Sackey ahanganya n’abakinnyi ba Rayon Sports

‎Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ugereranije n’icya mbere, ku munota wa 48 Mukura VS itsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Iradukunda Elie Tatou nyuma y’ikosa yakorewe hafi y’urubuga rw’amahina, yiterera coup-franc ayishyira mu izamu Kwizera Olivier ntiyamenya uko bigenze.

‎Nyuma y’umunota umwe gusa ikipe ya Rayon Sports nayo yabonye igitego cya Bayisenge Emery kuri coup-franc Aziz Dao yateye isanga myugariro Bayisenge ahagaze neza ashyira umupira mu izamu n’umutwe, maze Tuyizere Jean Luc akura umupira mu rushundura.

Vigninou Joachim ahanganye na Serieux wa Mukura VS
Vigninou Joachim ahanganye na Serieux wa Mukura VS

‎Ku munota wa 52 w’umukino wuhinduye isura amakipe yombi akimara kubona ibitego.Umukino watangiye kwihuta cyane abakinnyi bashaka intsinzi mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, kugira ngo bizere ko batsinze umukino.

‎Ku munota wa 55 umutoza wa Mukura VS yakoze impinduka, Hakizimana Zuberi asimburwa na Samuel Pimpong, Jordan Ndimbuba nawe asimburwa na Nisigizwe Christian wahise yambara igitambaro cya kapiteni, nyuma y’uko cyatangiye cyambawe na Hakizimana Zuberi.

‎Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati umukino urangira Rayon Sports inganyije na Mukura VS igitego 1-1 bituma yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda bituma isoza imikino ibanza ifite amanota 26 ku mwanya wa karindwi, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere (yo ifite ibirarane bibiri) mu gihe Mukura VS yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

Mukura VS yishimira igitego
Mukura VS yishimira igitego
Abakunzi ba Rayon Sports
Abakunzi ba Rayon Sports
Abakunzi ba Mukura VS
Abakunzi ba Mukura VS
Rayon Sports yari ishyigikiwe
Rayon Sports yari ishyigikiwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza! Hano i BURERA, m’umurenge wa RUGENGABALI, turabakurikiye, Amakuru mutugezaho aradushimisha cyane, Imana y’amahoro ibane namwe! Murakoze.

MASABO Servator yanditse ku itariki ya: 24-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka