Ni umukino watangiye hamaze guhita imvura yaguye iminota micye mu karere ka Musanze, utangirana imbaraga zidasanzwe kuri Musanze FC yari mu rugo ndetse ubona ko inamenyereye ikibuga cyayo.
Iyi kipe wabonaga ko yiteguye neza haba mu mutwe no mu mikinire, nyuma yo gutanga ibimenyetso ku munota wa gatandatu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles yakiriye umupira mu rubuga rw’amahina. Iyi kipe yakomeje gukina umupira mwiza cyane maze ku munota wa 19 ibona igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri koruneri maze Shaban Hussein Tshabalala azamuka ku kirere umupira awushyira mu izamu n’umutwe.
Ubwugarizi bwa APR FC bwari bwahindutse kuko bwarimo Nshimiyimana Yunusu na Aliou Soune , bwakomeje kugorwa na Musanze FC, yanakinaga neza hahagati mu kibuga harimo Ntijyinama Patrick, Bizimungu Omar na Mutsinzi Charles mu gihe iburyo imbere hakinaga Lethabo ibumoso hari Katembo Lubila hataha izamu Shaban Hussein Tshabalala.
Ikipe ya APR FC yatangiye igorwa n’ikibuga cyane cyane gushyira umupira hasi yari yakoze impinduka zirimo Aliou Souane wasimbuye Clement Niyigena mu mutima w’ubwugarizi, Mugisha Gilbert wari wabanje ibumoso imbere mu gihe hagati bari abakinnye itsinda Rayon Sports 3-0 barimo Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif na Ruboneka Jean Bosco. Uretse ishoti rikomeye rya Mugisha Gilbert ryakuwemo n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ku munota wa 16 nta bundi buryo bukomeye iyi kipe yateje ubwugarizi bwa Mukengere Christian na Yvan Dikoume, Nkurunziza Felicien na Murangamirwa Serge.
Ikipe ya Musanze FC ku munota wa 39 yongeye gukoresha umupira w’umuterekano itsinda igitego cya gatatu kuri koruneri yatewe maze Bizimungu Omar akajya mu kirere byamufashije gutereka umupira mu izamu n’umutwe akongera guhagurutsa abakunzi ba Musanze FC. Ibyari biri kuba byari bikomeje gutungura abakunzi ba ruhago, ariko amakipe yombi ajya kuruhuka Musanze FC ifite ibitego 3-0.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ishaka kwishyura gusa itiharira umupira cyane nubwo kuko Musanze FC yakomeje urwego yasorejeho igice cya mbere inakomeza gukinira cyane mu kirere. Ku munota wa 55 APR FC yahushije uburyo bukomeye ubwo Fitina Omborenga yateraga umupira mu izamu, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akongera kurokora ikipe ye awushyira muri koruneri. Nubwo yari itangiye igice cya kabiri itarusha Musanze FC cyane ariko iminota myinshi y’iki gice APR FC yari hejuru. Abafana ba Musanze FC bari basazwe n’ibyishimo batangiye kuririmba indirimbo zirimo Murera iririmbirwa Rayon Sports gusa n’itsinda ryayirirmbaga rikaba ryarimo abakunzi b’iyi kipe ihangana na APR FC.
APR FC yari yakomeje gukomanga, ku munota wa 61 yabonye igitego cya mbere nyuma y’uko Mugisha Gilbert ateye umupira mu ruga rw’amahina maze kubera imiterere y’ikibuga ndetse n’imvura yaguyemo ba myugariro ba Musanze FC bakawuhusha. Uyu mupira wageze kuri Murangamirwa Serge wakinaga inyuma ibumoso awushyira mu izamu rye yitsinda igitego. Ku munota wa 69 Musanze FC yasimbuje Tuyisenge Pacifique ajyamo havamo Katembo Lubila ku ruhande rwa wakinaga imbere ibumoso. Ku munota wa 72 Mugisha Gilbert yasimbuwe na Hakim Kiwanuka naho ku wa 79 Hakizimana Thity asimbura Lethabo Mathaba wavunitse ku ruhande rwa Musanze FC.
Umukino winjiye mu minota icumi ya nyuma, APR FC ikigerageza gushaka igitego cya kabiri ari nako abarimo Shaban Hussein Tshabalala bakomeza gushakira Musanze FC ikindi. APR FC yakibatanze ku munota wa 87 ubwo William Togui yatsindaga igitego cya kabiri ku ishoti rigendera hasi yatereye mu rubuga rw’amahina ahawe umupira na Ronald Ssekiganda. Abakunzi ba APR FC muri Stade Ubworoherane bakomeje kugira ikizere ko bakwishyura dore ko ikipe yabo yari yashyize ku gitutu Musanze FC. Ku rundi ruhande abakunzi ba Musanze FC ndetse nabari bayishyigikiye bahise bagabanya gufana kuko babonaga ko byose bishoboka.
Iminota 90 yuzuye hongerwaho irindwi, ariko abakunzi ba Musanze FC bagaragaje ko ari myinshi. Iyi minota yakinwe APR FC igishyira ku gitutu Musanze FC maze ku munota wa gatatu w’inyongera APR FC inahusha uburyo bw’igitego bwabazwe ubwo Ronald Ssekiganda ari mu rubuga rw’amahina yateraga ishoti mu izamu, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akarikuramo umupira ukajya mu kirere. Uyu mupira ariko ntiwavuye hafi y’izamu dore ko wamanutse ushaka kwinjiramo ariko uyu munyezamu yongera kuwukuramo awushyira muri koruneri. Iyi koruneri yatewe maze uyu umunyezamu wanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino yongera gutabara Musanze FC nanone akuramo uyu mupira waganaga mu izamu.
Iminota irindwi y’inyongera yarangiye Musanze FC itsinze APR FC ibitego 3-2, ibyo ikoze ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo itsinda iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona mu Rwanda aho yabiherukaga tariki 16 Gashyantare 2022 ubwo n’ubundi yayitsindiraga kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0 muri shampiyona.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|