RPL: Mukura VS yanganyije na Gasogi United, Etincelles FC na AS Kigali zibona intsinzi
Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Mukura VS 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru, Amagaju FC atsindwa na AS Kigali 2-0, Etincelles FC itsinda AS Muhanga 2-1.
Ni imikino yatangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, aho kuri Kigali Pele Stadium Gasogi United yari yakiriye Mukura VS yaherukaga kuhatsindirwa na Kiyovu Sports ibitego 3-1. Ikipe y’akarere ka Huye yari yaje ishaka itsinzi yinjiye igerageza uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Ndagijimana Leandre imipira akayikuramo bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi ntayirebye mu izamu.
Nyuma y’ikiruhuko cy’iminota 15 amakipe yombi yagarutse mu mukino ari hejuru, ariko ikipe yambara umuhondo n’umukara igahusha uburyo bwinshi. Ku munota wa 50 Mutsinzi Patrick yatsinze igitego cya Mukura VS ku mupira yacomekewe na Hakizimana Zuberi, maze iyobora umukino.
Umutoza wa Gasogi United amaze gutsindwa igitego yahise akora impinduka mu busatirizi bwe akuramo Niyigena Ebenezeri na Bizimana Umugiraneza Didier yinjizamo Douglas Ochoko na Kokoete Udo Ibioko, maze basatira Mukura VS karahava ku munota wa 78 Douglas Ochoko atsindira iyi kipe igitego cyo kwishura, umukino urangira ari 1-1.
Mu yindi mikino yabaye ikipe ya AS Kigali yasanze Amagaju FC i Huye kuri Stade Kamena iyitsinda ibitego 2-0 byose byitsizwe n’abakinnyi b’iyi kipe ya karere ka Nyamagabe, aho ku munota wa cyenda Bakaki Shafiq yitsinze icya mbere, Abdel Matumona yitsinda icya kabiri ku munota 85.
I Rubavu ikipe ya Etincelles FC yatsindiyeyo AS Muhanga ibitego 2-1, ibyogo byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri bikomeza kwiyongera ku ikipe ya karere ka Muhanga, kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 13 mu mikino 19 imaze gukina, n’aho Etincelles FC yabonye itsinzi ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino iba iya kabiri yikurikiranya nyuma yo gushyiraho umutoza mushya Bizimana Abdou Bekeni.
Mu mikino icyenda yagombaga gukinwa kuri uyu minsi wa 20, hakinwe umunani, hatsindwamo ibitego 18, amakipe abiri Bugesera FC na Etincelles FC niyo yakiriye imikino abona amanota atatu imbumbe, hasigaye umukino wa Al Hilal na Rutsiro FC, kubera ko iyi kipe yo muri Sudani yari iri gukina imikino Nyafurika.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|