RPL: Kiyovu Sports yatsinzwe na Marine FC (Amafoto)

‎Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marine FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 ya Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026.

‎Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, watangiranye imbaraga ku makipe yombi, ariko Kiyovu Sports ikanyuzamo ikagerageza uburyo imbere y’izamu rya Marine FC ariko ndetse nayo ikanyuzamo igasatira.

‎Uko iminota yagiye izamuka ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yatangiye gusatira cyane maze ku munota wa 35 iyi kipe yafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Ishimwe Kevin, maze Kiyovu Sports isa n’ikanguka ariko nyuma y’iminota itanu gusa Nkundimana Fabio aterekamo igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imponduka k’Urucaca, Bukuru Christophe yinjira mu kibuga Uwimana Yacub asohoka mu kibuga, maze iyi kipe ikomeza kotsa igitutu Marine FC ishaka kureba uko yakwishyura ibitego yari yatsizwe ariko ubwugarizi bwa Marine FC buhagararane neza.

‎Ku munota wa 57 kapiteni wa Marine FC usabimana Olivier yakoreye ikosa Ntwari Asman, maze Bukuru atera kufura yijyana mu izamu, maze Kiyovu Sports ibona igitego kimwe muri bibiri yari yatsizwe. Umutoza Haringingo yakoze iminduka ariko iminota 90 irangira ari 2-1.

Nyuma yo gutsindwa Kiyovu Sports yujuje imikino ine idatsinda aho iri ku mwanya wa munani n’amanota 33 naho Marine FC ifata umwanya wa Munani n’amanota 32.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka