RPL: Bugesera FC inganyije na APR FC mu mukino wari uryoheye ijisho(Amafoto)

‎Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu watangiye ukererewe ho iminota 30 bitewe n’imbogamizi ikipe ya Bugesera FC yagize bituma ikerererwa kugera ku kibuga, maze abayobozi b’umukino banzura ko utangira Saa Cyenda n’Igice aho kuba Saa Cyenda zuzuye.

‎Umukino ugitangira, ku munota wa Kane ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gutego cyatsinzwe na Mamadou Sy, nyuma y’umupira abakinnyi ba Bugesera FC batakaje mu kibuga hagati, Djibril Ouattara agacenga umunyezamu Daouda Baleri Ibrahim maze aha umupira Mamadou Sy warebaga izamu ryambaye ubusa ahita atereka umupira mu izamu.

‎Nyuma y’icyi gitego ikipe y’Akarere ka Bugesera yahise ikanguka maze nayo itangira guhererekanya neza mu kibuga hagati ndetse ikananyuzamo agasatira. Ku munota wa 21 Ikipe ya Bugesera FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Umar Abba nyuma yo gucenga Omborenga Fitina ari inyuma y’urubuga rw’amahina, akarekura ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre arikurikiye asanga umupira wageze mu rushundura.

‎Ku munota wa 42 ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye igitego cya kabiri cyatsizwe na Djibril Ouattara n’umutwe nyuma y’ikosa abakinnyi ba Bugesera FC bakoreye Nshimiyimana Yunus hafi y’urubuga rw’amahina rigahanwa neza na Ruboneka Jean Bosco umupira ugasanga uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso ahagaze neza, maze nawe nta kuzuyaza agahita atereka umupira mu rushundura,igice cya mbere cy’umukino cyirangira ari ibitego 2-1.

‎Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Bugesera FC iri hejuru bituma ibona igitego cya kabiri cyatsizwe na Byishimo Valua ku munota wa 48 w’umukino, igitego yatsindiye inyuma y’urubuga rw’amahina ku ishoti rikomeye yateye Ishimwe Pierre yahindukira agasanga inshundura ziri guseka.

APR FC nyuma yo kugenda ihusha uburyo bw’ibitego imbere y’izamu yakoze impinduka eshatu Memel Dao, Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka bavamo hinjiramo Mugisha Gilbert, William Togui na Mohmadou Lamine Bah, ariko n’ubundi bakomeza kugorwa n’ubwugarizi bwa Bugesera FC bwa Ntakirutimana Theotime, Hirwa Jean de Dieu, Mucyo Didier na Isingizwe Rodrigue.

‎Ikipe y’umutoza Banamwana Camarade yari yihariye igice cya kabiri yakomeje kugerageza gusatira ari nako akora impinduka Isingizwe Rodrigue na Abba Umar yinjizamo Iracyadukunda Eric na Sadick Sulley ariko umukino urangira ibitego ari 2-2.

‎Uyu mukino wasize ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 n’aho Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21. Mu iyindi mikino yabaye Etincelles FC yatsinze Musanze FC 1-0 n’aho Kiyovu Sports itsinda Mukura VS 3-1.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yari yitabiriye uyu mukino
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yari yitabiriye uyu mukino
Chairman wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa(Ibumoso) yari yitabiriye uyu mukino ikipe yanganyijemo na Bugesera FC
Chairman wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa(Ibumoso) yari yitabiriye uyu mukino ikipe yanganyijemo na Bugesera FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka