Ni umukino watangiye ku isaha Saa Moya zuzuye, uryohera abari bawitabiriye kubera imikinire y’amakipe yombi yerekanya umukino uryoheye ijisho aho Kiyovu Sports abakinnyi nka Uwineza Rene, Bukuru Christophe kongeraho Rwabuhihi Placide na Mbonyingabo Regis bari mu bwugarizi bwayo bitwaye neza.
Ku ruhande rwa APR FC abakinnyi nka Memel Raouf Dao ntabwo bahiriwe n’umukino icyakora Dauda Yussif, Ronald Ssekiganda bakora ibishoboka byose nubwo ubusatirizi bwari buyobowe na Djibril Ouattar,a Hakim Kim Kiwanuka na William Togui batashoboye kumenera mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports ndetse bakanagorwa n’umunyezamu James Desire Bienvenue wakuyemo imipira itandukanye yari ikomeye.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko mu gice cya kabiri nabwo akomeza kwerekana umukino uryoheye ijisho kugeza ubwo ku munota wa 83 Harerimana Abdoulraziz wari winjiye mu kibuga asimbuye, atsindiye Kiyovu igitego cya mbere ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’iburyo akawurenza umunyezamu Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa gatatu muri itandatu bongereyeho, APR FC yishyuye ibitego ubwo Denis Omedi nawe wari winjiye asimbuye yafashe umupira agaterera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Kiyovu Sports atashoboye gukuramo, umukino urangira amakipe agabanye amanota anganyije 1-1.
Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yahise yuzuza imikino itatu idatsinda aho yatsinzwe umwe ikanganyamo ibiri, gusa bitayibuza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 38 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Amafoto: Isimbi Melissa
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
|
ese murabone t uzagehehe kombona apr irikud utera agahinda ni emanweli ndabashimiye
Mwaraye kandi apr fc uko kunganya kwaburi kanya niko kudukoraho
Mwaraye kandi apr fc uko kunganya kwaburi kanya niko kudukoraho
Mwaraye kandi apr fc uko kunganya kwaburi kanya niko kudukoraho
Mwaraye kandi apr fc uko kunganya kwaburi kanya niko kudukoraho