RPL: APR FC itsinze AS Muhanga bigoranye, igumana umwanya wa kabiri
Ikipe APR FC yatsinze AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 5 Mata 2026, maze ikomeza kotsa igitutu Al Hilal SC iyoboye urutonde rw’agateganyo.
Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyori n’Igice z’umugoroba, utangirana imbaraga n’ishyaka cyane cyane kuri APR FC yasatiraga cyane ishaka kureba uko yafungura amazamu, ariko ubwugarizi bwa AS Muhanga ndetse n’umunyezamu bitwara neza nkaho ku munota wa 14 rutahizamu William Togui yateye ishoti rikomeye maze umupira ugakurwamo n’umunyezamu Bangula Remly.
Nyuma yo kumara umwanya basatira izamu rya AS Muhanga, ku mukota wa 23 Umugande Hakim Kiwanuka yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku mupira ba myugariro b’ikipe y’AKarere ka Muhanga batakaje maze bituma ikipe y’Ingabo z’Igihugu iyobora umukino. Ku munota wa 32 Ronald Ssekiganda yatakaje umupira kubera guhuzagurika, ufatwa na Onekalit Francis ariko wawupfushije ubusa mu rubuga rw’amahina, maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya amakipe yombi yagarukanye abakinnyi abatoza bombi bari babanje mu kibuga, maze AS Muhanga igarukana imbaraga zo kwishyura ariko abakinnyi ba APR FC bahagarara neza, ari nako inyuzamo igasatira izamu rya Bangula.
Ku munota wa 62,Twizeyimana Martin Fabrice w AS Muhanga yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri bimuviramo ikarita y’umutuku nyuma yo kubeshya umusifuzi ko yakorewe ikosa, mu rubuga rw’amahina bituma iyi kipe yambara umuhondo n’ubururu isigarana abakinnyi 10 mu kibuga.APR FC yakomeje gusatira ari nako yinjizamo abandi bakinnyi ariko umukino urangira ari 1-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yagumye ku mwanya wa Kabiri n’amanota 52 naho AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma wa 18 n’amanota 21. Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Gorilla FC yahatsindiye Musanze FC 2-1.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ndumufana wa apr kandi ndayikunda cyane