RPL: APR FC inganyije na Rutsiro FC imisifurire igarukwaho, Police FC irahagarikwa
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Rutsiro FC 1-1 kuri Stade Umuganda, Mukura VS ihagama Police FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wongeye gusiga imisifurire igarukwaho.
Ni imikino itatu yakinwe ikinirwa hirya no hino mu gihugu ku bibuga bitandukanye. Ahari hahanzwe amaso cyane ni kuri Stade Umuganda i Rubavu aho ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye APR FC yaherukaga kunganya na Kiyovu Sports 0-0.
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 32 itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Denis Omedi nyuma y’umupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Rutsiro FC yabonye penaliti itavuzweho rumwe, gusa umusifuzi Ngabonziza Jean Paul wari uyoboye umukino yemeza ko Godspower yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Ngabonziza Pacifique ari nawe wari utakarije umupira hanze y’urubugarw’amahina gato.
Iyi penaliti yateje impaka mu gihe n’ubundi APR FC yari imaze iminsi ivuga ko itishimiye uko umukino wa Kiyovu Sports nawo wasifuwe, ariko iterwa neza na Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ ashyira umupira mu izamu rya Ishimwe Pierre yishyurira Rutsiro FC amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1 ari nako umukino wose warangiye, agabanye amanota.
Mu wundi mukino wari ukomeye, ikipe ya Police FC yanganyirije na Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 mu gihe yari imaze gutsinda indi mikino itanu yose yari imaze gukina kuva shampiyona yatangira. Police FC yatsindiwe na Ishimwe Christian ku munota wa kane ku mupira yahawe na Kwitonda Alain ’Bacca’ igice cya mbere kirangira ari 1-0. Mu gice cya kabiri, Mukuru VS yakoze impinduka zayifashije nkaho yakuyemo Iradukunda Elie Tatou igashyiramo Samuel Pimpong wagoye cyane uruhande rw’iburyo rw’ibumoso rwa Police FC inyuma.
Hakizimana Zuberi yasimbuye Niyonizeye Fred utagize umukino mwiza Tuyishime Emmanuel asimbura Abdoul Jalilu mu bwugarizi naho Jordan
Ndimbumba asimbura Joseph Sackey. Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Mukura VS ariyo yabaye nziza mu gice cya kabiri cyose aho byanatumye ku munota wa 65, binyuze ku mupira wahinduriwe hagati iburyo na Boateng Mensah iyi kipe yishyura igitego cyatsinzwe mu buryo bwiza na Jordan Ndimbumba nyuma y’uko umusanze areba neza n’izamu hanze y’urubuga rw’amahina agatsinda mu buryo bwiza cyane ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Niyongira Patience, umukino ukarangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Undi mukino wabaye, ikipe ya Musanze FC yagiye gutsindira Amagaju FC i Huye ibitego 2-0 byatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa 68 na Charles Nonso mu gihe kuri iki Cyumweru, saa cyenda Marine FC izakira Rayon Sports i Rubavu, Gicumbi FC yakire Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium naho kuri iyi stade saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba AS Kigali izahakirire Kiyovu Sports.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|