Ni umukino waryoheye abakunzi ba ruhago bari bari kuri Kigali Pele Stadium cyane cyane mu mikinire y’amakipe ku mpande zombi kuko nubwo yanganyije ariko yerekanye umukino mwiza.
Ku munota wa 27, Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo yihuta ariko ashatse kwinjira mu rubuga rw’amahina baramuzibira umupira Al Merrikh SC iwushyira muri koruneri. Uyu mupira watewe neza maze ukorwaho n’abakinnyi mu kavuyo kenshi kabereye imbere y’izamu kugeza Joseph Sackey awushyize mu izamu ryari ririnzwe na Ladji Brahima agafungurira Mukura VS amazamu atsinda igitego cya mbere.
Ibyishimo bya Mukura VS ariko ntabwo byamaze kabiri kuko nyuma y’iminota itatu, ku munota wa 30 w’umukino Al Merrikh SC yishyuye igitego nyuma y’uko myugariro Ishimwe Abdoul ashatse kuwukinira mu kirere akawutera nabi ahubwo ugasanga Gilles Razafimaro wari inyuma ye mu rubuga rw’amahina wahise aroba n’umutwe umunyezamu we Ssebwato Nicholas wari uhagaze imbere cyane kuko yari azi ko myugariro we arawukina neza.
Igice cya mbere cyitaranzwe n’uburyo bwinshi bwabyara ibitego cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Mukura VS yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Irumva Justin yinjiza Samuel Pimpong wagiye gutanga umusanzu ibumoso aho uyu musore yasimbuye yakinaga. Kugeza ku munota wa 70 amakipe yombi yari yakomeje gushaka uko yatsinda igitego cya kabiri aho nko ku munota wa 68 Al Merrikh SC yahushije uburyo bukomeye kuri kufura yatewe na Aboubakar Bangula ariko umunyezamu Ssebwato Nicholas agatabara umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 77, Mukura VS yakoze impinduka ikuramo Iradukunda Elie Tatou na wasimbuwe na Destin Malanda mu gihe Jordan Ndimbumba wavunitse yasimbuwe na Nisingizwe Christian. Ku munota wa 82 Mukura VS yahushije uburyo bukomeye ubwo rutahizamu Boateng Mensah yacengaga anyura mu bantu maze yitegeye izamu hanze gato y’urubuga rw’amahina agatera ishoti rikomeye ariko ryafashwe neza n’umunyezamu Ladji Brahima.
Iminota ya nyuma y’uyu mukino yaranzwe no gukomeza gusatirana kw’amakipe yombi mu mukino wose yakinnye umukino wegeranye ariko 90 isanzwe ndetse n’ine y’inyongera irangira anganyije igitego 1-1, aho Mukura VS yujuje imikino itanu idatsindwa kuko yatsinzemo ine(4) ikanganya umwe ikaba iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu gihe Al Merrikh SC yo yatsinzemo itatu ikanganya ibiri ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30.
Al Merrikh isigaje imikino itatu ngo isoze igice cya mbere cya shampiyona izakurikizaho umukino uzayihuza na APR FC tariki 17 Mutarama 2025 kuri Stade Amahoro mu gihe Mukura VS yo isigaje umukino umwe izakina na Rayon Sports tariki 24 Mutarama 2025 mu Karere ka Muhanga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|